RURA
Kigali

Ndicuza bikomeye- Generous 44 watunguwe no gusanga abarimo Yampano na Papa Cyangwe baramusize mu muziki- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2025 10:16
0


Umuraperi Generous wamamaye cyane mu myaka 10 ishize cyane cyane binyuze muri filime Rocky yasobanuraga, yatangaje ko yicuza umwanya yataye mu biyobyabwenge kugeza ubwo abarimo Papa Cyangwe na Yampano yafashije kwinjira mu muziki yasanze baramaze kumusiga mu kibuga cy'umuziki.



Uyu musore ni umwe mu rubyiruko barenga ibihumbi bine batashye ku wa 5 Werurwe 2025, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize babarizwa mu kigo cya Iwawa, bitabwaho n'abaganga mu by'imitekerereze, banafashwa kureka ibiyobyabwenge burundu. 

Yafashwe muri Mata 2023, ajyanywa i Gikondo mbere y'uko yerekeza Iwawa aho yari amaze imyaka ibiri, ndetse yabashije kuhigira umwuga w'ubudozi, ariko anashyira imbaraga cyane mu gukora kuri zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Generous 44 yavuze ko yicuza igihe yataye mu biyobyabwenge kuko yakabaye ageze ku iterambere ryiza mu muziki nk'abandi barimo Papa Cyangwe na Yampano yafashije kwinjira mu muziki.

Uyu muraperi yavuze ko ari mu ba mbere binjiye muri 'Label' ya Rocky Kimomo wamamaye mu gusobanura filime. Ati "Muvandimwe njye nagiye muri 'Rocky Entertainment' mbere ya Papa Cyangwe ariko reba metero yashyizemo, ubu nta hantu duhuriye. Ni nko kuva i Kigali ujya i Nyagatare."

Yanavuze ko yagarutse atungurwa n'uburyo umuhanzi Diaz Dolla amaze kugera ku rwego rwiza, kandi amwibuka cyane ubwo yamusangaga mu rugo amusaba ko bakifotozanya. Ati "Nasize abana nka Diez Dolla, ari abana, none reba."

Generous 44 anavuga ko azi Yampano ataratangira umuziki, ku buryo hari n'indirimbo bakoranye yaheze muri Unlimited Records. Ati "Nasize Yampano dukoranye indirimbo bita 'Ndi umunyarwanda' iri muri studio muri Unlimited, ubu niho iri."

Yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ye na Yampano ryashobokaga, ariko ko bitewe n'uburyo yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge kubahiriza igihe yahanaga na Yampano muri studio ntibyashobokaga.

Ati "Icyo gihe nari umusitari, ni urucabana arabizi. Numvise ari kuririmba neza ndamubwira murumuna wanjye shyiramo 'chorus' muri iyi ndirimbo. Twakundaga gukorera muri Unlimited Records, nasanze Yampano aririmba neza, ndamubwira nti murumuna wanjye uririmba neza."

Yibuka ko icyo gihe Yampano nta ndirimbo n'imwe ye yari ku isoko. Generous 44 avuga ko iriya ndirimbo yakoranye na Yampano ari nziza cyane, ku buryo yumva 'nzamwegera tukareba niba twayishyira hanze.

Generous 44 asobanura ko imyaka 11 ishize ari inshuti na Rocky, ndetse ko kumenyekana kwe byagizwemo uruhare nawe ubwo yashyiraga indirimbo ze muri filime yagiye asobanura mu bihe bitandukanye.

Avuga ko umubano wabo wakomeje kwaguka kugeza ubwo yaninjiye muri 'Label' ye atangira kumufasha.

Ariko nyuma baje gutandukana, bituma Rocky atangira gufasha Papa Cyangwe. Ati "Nk'uko nabikubwiye nageze muri 'Rocky Entertainment' mbere ya Papa Cyangwe ariko namusizemo, kubera iki? Papa Cyangwe ntabwo yakoreshaga ibiyobyabwenge, njyewe nari mbirimo. Rero iyo ukoresha ibiyobyabwenge abandi batabinywa, ugenda ubitaza ukihuza n'abo babinywa."

Generous 44 avuga ko yari yarageze mu bihe bidasanzwe kubera ibiyobyabwenge, kugeza ubwo Rocky yatangiye kumwitaza kubera imyitwarire ye, ahubwo ahitamo gukorana na Papa Cyangwe.

Uyu muraperi avuga ko hari n'indirimbo yitwa 'Papa Cyangwe' yaririmbyemo Papa Cyangwe ndetse na Mukadaff. Ati "Uriya musore yari yaragerageje (Papa Cyangwe) yari afite indirimbo ariko wumva zitarafata, twakoranye iyo ndirimbo, kuko twari tugezweho mu 2018, igiye hanze tuyishyira kwa Rocky."

Avuga ko guhura cyane kwe na Papa Cyangwe byamusunikiye kwisanga afashwa mu muziki na Rocky. Uyu musore avuga ko mu myaka ibiri ishize yakiniye mu buzima bwe, kuko ibyo yanyuzemo bitakabaye.

Ati "Ikintu cya mbere nicuza ni uko mu 2018 twasohoraga indirimbo abantu bakabikunda, bakabyakirana yombi, abantu tukabashimisha, ngera mu muziki nyarwanda ndakundwa ariko ibyo byose mbitera ishoti. Ndashengutse cyane! Kubera ko hari abantu nababaje cyane, hari abantu ntahaye umuziki nari mfite muri njye, kandi umuziki nifitemo ni mwinshi cyane. Ariko ntibahangayike, ndahari."


Generous 44 yatangaje ko yicuza bikomeye igihe yataye mu biyobyabwenge, kandi yabyinjiyemo kubera inshuti ze


Generous 44 yavuze ko hari indirimbo yakoranye na Yampano yaheze muri studio ya ‘Unlimited Records’ 

Generous 44 yavuze ko ariwe wagize uruhare mu kwinjiza Papa Cyangwe muri Label ya Rocky 

Generous 44 yavuze ko imyaka ibiri yari ishize ari Iwawa yamubereye iyo kwisubiraho, no kwandika zimwe mu ndirimbo ze 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA GENEROUS 44

">

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA GENEROUS 44, FIREMAN NA MUKADAFF

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND